35 Nuko biturutse kuri Yehova, umwe mu bana b’abahanuzi+ abwira mugenzi we ati: “Ndakwinginze nkubita.” Ariko yanga kumukubita. 36 Aramubwira ati: “Kubera ko wanze kumvira Yehova, nidutandukana intare irahita ikwica.” Hanyuma batandukanye ahura n’intare, iramwica.