-
2 Abami 23:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Hanyuma arabaza ati: “Ririya buye ndeba, riri ku mva ya nde?” Abantu bo muri uwo mujyi baramusubiza bati: “Iriya ni imva y’umuntu w’Imana y’ukuri wari waraturutse mu Buyuda,+ wari waravuze ibi bintu umaze gukorera igicaniro cy’i Beteli.” 18 Arababwira ati: “Nimumureke yiruhukire. Ntihagire ukora ku magufwa ye.” Nuko amagufwa ye ntihagira uyakoraho, hamwe n’ay’umuhanuzi wari waraturutse i Samariya.+
-