-
2 Ibyo ku Ngoma 14:2-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Asa yakoze ibyo Yehova Imana ye abona ko ari byiza kandi bikwiriye. 3 Yashenye ibicaniro by’imana+ zo mu bindi bihugu, akuraho n’ahantu hirengeye ho gusengera, amenagura inkingi z’amabuye* zisengwa,+ atema n’inkingi z’ibiti zisengwa.+ 4 Nanone yategetse Abayuda gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza no gukurikiza amategeko n’amabwiriza ye. 5 Yakuyeho ahantu hirengeye ho gusengera n’ibintu batwikiragaho imibavu+ mu mijyi yose y’u Buyuda kandi mu gihe cy’ubutegetsi bwe, ubwami bwe bwakomeje kugira amahoro.
-