22 Abantu bo mu Buyuda bakoraga ibyo Yehova yanga+ kandi ibyaha bakoze byaramurakaje cyane, kuruta ibyo ba sekuruza bakoze.+ 23 Na bo babazaga inkingi z’ibiti n’iz’amabuye zisengwa,+ bakazishyira kuri buri gasozi karekare kose+ no munsi y’igiti cyose gitoshye.+