-
1 Ibyo ku Ngoma 26:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Shelomoti uwo n’abavandimwe be ni bo bari bashinzwe ahabikwaga ibintu byose bigenewe Imana,+ ni ukuvuga ibintu Umwami Dawidi,+ abayobozi b’imiryango ya ba sekuruza,+ abayoboraga abantu igihumbi igihumbi, abayoboraga abantu ijana ijana n’abayobozi b’ingabo bari barageneye Imana. 27 Ibyo bintu ni ibyo babaga batse abanzi babo mu ntambara+ n’ibyo babaga basahuye,+ kugira ngo bikoreshwe mu kwita ku nzu ya Yehova.
-