-
2 Ibyo ku Ngoma 16:1-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Mu mwaka wa 36 w’ubutegetsi bwa Asa, Basha+ umwami wa Isirayeli yateye u Buyuda maze atangira kubaka* Rama,+ kugira ngo abantu bajya kwa Asa umwami w’u Buyuda+ cyangwa abavayo* batazajya babona aho banyura. 2 Asa abibonye afata ifeza na zahabu byari bibitse mu nzu ya Yehova+ no mu nzu* y’umwami, abyoherereza Beni-hadadi umwami wa Siriya+ wari utuye i Damasiko, aramubwira ati: 3 “Njye nawe twagiranye amasezerano kandi papa wanjye na papa wawe na bo bari barayagiranye. Dore nkoherereje ifeza na zahabu. None reka amasezerano wagiranye na Basha umwami wa Isirayeli, kugira ngo andeke.”
4 Beni-hadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abakuru b’ingabo ze batera imijyi ya Isirayeli, batsinda Iyoni,+ Dani,+ Abeli-mayimu n’ahandi hantu hose habikwaga ibintu, mu mijyi yo mu ntara ya Nafutali.+ 5 Basha akimara kubyumva areka kubaka* Rama, imirimo yakoraga irahagarara. 6 Nuko Umwami Asa afata abaturage bo mu Buyuda bose, batwara amabuye n’ibiti Basha yubakishaga i Rama,+ abyubakisha*+ Geba+ na Misipa.+
-