-
2 Ibyo ku Ngoma 16:11-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Ibikorwa byose bya Asa, ni ukuvuga ibya mbere n’ibya nyuma, byanditse mu Gitabo cy’Abami b’u Buyuda na Isirayeli.+
12 Mu mwaka wa 39 w’ubutegetsi bwa Asa, yafashwe n’indwara y’ibirenge araremba. Icyakora no muri ubwo burwayi bwe ntiyigeze ashaka Yehova, ahubwo yagiye gushaka abaganga. 13 Nuko Asa arapfa.*+ Yapfuye mu mwaka wa 41 w’ubutegetsi bwe. 14 Hanyuma bamushyingura mu mva y’akataraboneka yari yaricukuriye mu Mujyi wa Dawidi.+ Bamuryamisha ku buriri bwari bwuzuye amavuta ahumura neza, n’ubwoko butandukanye bw’amavuta yavanzwe mu buryo bwihariye+ kandi batwika imibavu myinshi cyane.
-