-
1 Abami 14:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ahubwo wakoze ibibi kurusha abami bose bakubanjirije, wikorera indi mana n’ibishushanyo bikozwe mu byuma* kugira ngo undakaze,+ maze uranta.+ 10 Ni yo mpamvu ngiye guteza ibyago umuryango wa Yerobowamu, nkarimbura umuntu wese w’igitsina gabo* wo mu muryango we, ndetse n’udafite kirengera n’ufite intege nke kurusha abandi muri Isirayeli. Nzakuraho umuryango wa Yerobowamu+ nk’uko umuntu akura ahantu amase akayamaraho.
-