53 Nuko umugore umwe atera Abimeleki ingasire mu mutwe, amumena agahanga.+ 54 Abimeleki ahita ahamagara umugaragu wamutwazaga intwaro, aramubwira ati: “Fata inkota yawe unyice batazavuga ngo: ‘yishwe n’umugore.’” Uwo mugaragu we ahita amukubita inkota, arapfa.