-
1 Abami 21:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ahabu agaruka iwe ababaye cyane kandi yacitse intege, kubera amagambo Naboti w’i Yezereli yari yamubwiye ati: “Sinaguha umurage wa ba sogokuruza.” Nuko ajya ku buriri bwe, aryama areba ku rukuta, yanga no kurya.
-
-
1 Abami 21:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Ahabu abwira Eliya ati: “Noneho urambonye wa mwanzi wanjye we?”+ Aramusubiza ati: “Ndakubonye! Imana iravuze iti: ‘kubera ko wiyemeje* gukora ibyo Yehova yanga,+ 21 ngiye kuguteza ibyago. Nzagukuraho, nice ab’igitsina gabo*+ bose bo mu muryango wa Ahabu, ndetse n’udafite kirengera n’ufite intege nke kurusha abandi muri Isirayeli.+ 22 Umuryango wawe nzawugira nk’uwa Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati n’uwa Basha+ umuhungu wa Ahiya, kuko wandakaje kandi ugatuma Abisirayeli bakora icyaha.’
-