-
2 Abami 2:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Abana b’abahanuzi bari i Yeriko bamubonye akiri kure baravuga bati: “Umwuka wa Eliya wagiye kuri Elisa.”+ Nuko baza guhura na we bamupfukama imbere bakoza imitwe hasi. 16 Baramubwira bati: “Twebwe abagaragu bawe turi kumwe n’abagabo 50 b’intwari. Reka bajye gushakisha shobuja. Wenda umwuka* wa Yehova wamuzamuye umujugunya ku musozi cyangwa mu kibaya.”+ Ariko arababwira ati: “Ntimubohereze.”
-
-
Ibyakozwe 8:39Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Bavuye mu mazi, umwuka wa Yehova uhita ujyana Filipo maze uwo mukozi w’ibwami ntiyongera kumubona, ariko yakomeje urugendo rwe yishimye.
-