-
Kuva 20:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “Ntugakore igishushanyo kibajwe cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri mu ijuru cyangwa ku isi cyangwa mu mazi.+
-
-
1 Abami 9:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova Imana yabo yakuye ba sekuruza mu gihugu cya Egiputa maze bakayoboka izindi mana bakazunamira kandi bakazikorera. Ni yo mpamvu Yehova yabateje ibi byago byose.’”+
-
-
1 Abami 16:30-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Ahabu umuhungu wa Omuri yakoze ibikorwa Yehova yanga, arusha abami bamubanjirije bose.+ 31 Uretse no kuba yarakoze ibyaha nk’ibyo Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati yakoze, yarenzeho ashaka Yezebeli+ umukobwa wa Etibayali umwami w’i Sidoni,+ maze atangira gukorera Bayali+ no kuyunamira. 32 Yubakiye Bayali igicaniro mu rusengero rwa Bayali+ yubatse i Samariya. 33 Nanone Ahabu yabaje inkingi y’igiti*+ yo gusenga, akora n’ibindi bibi byinshi arakaza Yehova Imana ya Isirayeli kurusha abami bose ba Isirayeli bamubanjirije.
-