-
Daniyeli 5:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Ahubwo wishyize hejuru usuzugura Umwami nyiri ijuru,+ utegeka ko bazana ibikoresho byo mu nzu ye.+ Wowe n’abanyacyubahiro bawe n’abagore bawe n’inshoreke zawe mwabinywesheje divayi kandi musingiza imana z’ifeza, iza zahabu, iz’umuringa, iz’ubutare, iz’ibiti n’iz’amabuye, imana zitareba cyangwa ngo zumve kandi zitazi ikintu na kimwe.+ Ariko Imana ifite ubushobozi ku buzima bwawe+ no ku byo ukora, ntiwigeze uyisingiza.
-
-
Habakuki 2:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ese igishushanyo kibajwe kimaze iki,
Kandi ari umuntu wakibaje?
Igishushanyo gicuzwe mu cyuma* hamwe n’umuntu wigisha ibinyoma bimaze iki,
Ku buryo uwabikoze yabyiringira,
Agakora ibigirwamana bitagira akamaro kandi bidashobora kuvuga?+
19 Azahura n’ibibazo bikomeye, umuntu wese ubwira igiti ati: “Kanguka!”
Cyangwa akabwira ibuye ridashobora kuvuga ati: “Kanguka utwigishe!”
-