-
Yesaya 44:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Nta n’umwe utekereza mu mutima we
Cyangwa ngo agire ubumenyi cyangwa ngo asobanukirwe, avuge ati:
“Igice kimwe nagicanishije umuriro,
Amakara yawo nyotsaho umugati, notsa n’inyama ndarya.
Ubwo se birakwiriye ko igice gisigaye ngikoramo ikintu Imana yanga?+
Ese birakwiriye ko nsenga igiti cyumye?”
20 Uwo muntu arya ivu.
Umutima we washutswe ni wo umuyobya.
Ntashobora kwikiza* cyangwa ngo avuge ati:
“Ese mu kuboko kwanjye kw’iburyo ntiharimo ikinyoma?”
-