5 Nuko Yehova amanuka+ ari mu gicu ahagarara iruhande rwe, maze atangaza izina rye ari ryo Yehova.+ 6 Yehova anyura imbere ye aravuga ati: “Yehova, Yehova, ni Imana y’imbabazi+ n’impuhwe,+ itinda kurakara,+ kandi ifite urukundo rwinshi rudahemuka+ n’ukuri.+