7 Nuko Elisa ajya i Damasiko.+ Icyo gihe Beni-hadadi+ umwami wa Siriya yari arwaye. Abantu babwira umwami bati: “Umuntu w’Imana y’ukuri+ yaje ino aha.” 8 Umwami abwira Hazayeli+ ati: “Fata impano ujye guhura n’umuntu w’Imana y’ukuri,+ umubwire akubarize Yehova ati: ‘Ese iyi ndwara ndwaye izakira?’”