12 Hazayeli abibonye aramubaza ati: “Databuja urarizwa n’iki?” Elisa aramusubiza ati: “Ni uko nzi neza ibibi uzakorera Abisirayeli.+ Imijyi yabo ikikijwe n’inkuta uzayitwika, abagabo babo b’intwari ubicishe inkota, abana babo ubice nabi, n’abagore babo batwite ubasature inda.”+