-
2 Samweli 3:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Yowabu arasohoka ava imbere ya Dawidi, ahita yohereza abantu bakurikira Abuneri, bamugarurira ku kigega cy’amazi cy’i Sira. Ariko Dawidi ntiyamenye ibyabaye. 27 Abuneri agarutse i Heburoni,+ Yowabu amwinjiza mu marembo amushyira ku ruhande, kugira ngo bavugane bari bonyine. Ariko bahageze, ahita amutera inkota mu nda arapfa,+ amuhoye ko yari yarishe* murumuna we Asaheli.+
-