28 Umwami aramubaza ati: “Ikibazo ufite ni ikihe?” Aramusubiza ati: “Uyu mugore yarambwiye ati: ‘zana umwana wawe tumurye uyu munsi, uwanjye tuzamurye ejo.’+ 29 Nuko duteka umwana wanjye turamurya.+ Ariko bukeye mubwiye nti: ‘zana umwana wawe tumurye,’ aramuhisha.”