-
2 Abami 8:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Ahaziya yabaye umwami afite imyaka 22, amara umwaka umwe ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Ataliya,+ akaba yari umwuzukuru* wa Omuri+ umwami wa Isirayeli. 27 Yakoze ibyaha nk’ibyo abo mu muryango wa Ahabu+ bakoze, akomeza gukora ibyo Yehova yanga nk’ibyo abo mu muryango wa Ahabu bakoraga, kuko yari afite icyo apfana n’abo mu muryango wa Ahabu.+
-