16 Eliya abwira umwami ati: “Yehova aravuze ati: ‘watumye abantu ngo bajye kubaza Bayali-zebubi, imana yo muri Ekuroni,+ kuko muri Isirayeli nta Mana ihaba?+ Kuki atari yo wabajije? Kubera iyo mpamvu, uburiri waryamyeho ntuzigera ububyukaho, kuko uzapfa byanze bikunze.’”