2 Mu mwaka wa gatatu Yehoshafati+ umwami w’u Buyuda yaramanutse ajya kwa Ahabu umwami wa Isirayeli.+3 Nuko umwami wa Isirayeli abwira abagaragu be ati: “Ese ubwo muzi ko umujyi wa Ramoti-gileyadi+ ari uwacu? None se kuki tutajya kuwambura umwami wa Siriya?”