16 Yehu+ umuhungu wa Nimushi uzamusukeho amavuta abe umwami wa Isirayeli; naho Elisa umuhungu wa Shafati wo muri Abeli-mehola uzamusukeho amavuta agusimbure abe ari we uba umuhanuzi.+ 17 Uwo Hazayeli atazicisha inkota,+ Yehu azamwica,+ naho uwo Yehu atazicisha inkota, Elisa amwice.+