-
1 Abami 21:19-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Umubwire uti: ‘Yehova aravuze ati: “umaze kwica umuntu+ none ufashe n’umurima we?”’+ Kandi umubwire uti: ‘Yehova aravuze ati: “aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti ni ho zizarigatira amaraso yawe.”’”+
20 Ahabu abwira Eliya ati: “Noneho urambonye wa mwanzi wanjye we?”+ Aramusubiza ati: “Ndakubonye! Imana iravuze iti: ‘kubera ko wiyemeje* gukora ibyo Yehova yanga,+ 21 ngiye kuguteza ibyago. Nzagukuraho, nice ab’igitsina gabo*+ bose bo mu muryango wa Ahabu, ndetse n’udafite kirengera n’ufite intege nke kurusha abandi muri Isirayeli.+ 22 Umuryango wawe nzawugira nk’uwa Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati n’uwa Basha+ umuhungu wa Ahiya, kuko wandakaje kandi ugatuma Abisirayeli bakora icyaha.’ 23 Naho ku kibazo cya Yezebeli, Yehova aravuze ati: ‘imbwa zizarira Yezebeli mu murima w’i Yezereli.+ 24 Uwo mu muryango wa Ahabu wese uzapfira mu mujyi azaribwa n’imbwa, naho uzapfira inyuma y’umujyi aribwe n’ibisiga.+
-
-
2 Abami 9:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Uzarimbure umuryango wa shobuja Ahabu kandi nzahorera abagaragu banjye b’abahanuzi n’abagaragu bose ba Yehova Yezebeli yicishije.+
-