-
Gutegeka kwa Kabiri 3:13-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Igice gisigaye cy’i Gileyadi n’i Bashani hose, aho umwami Ogi yategekaga, nabihaye igice cy’umuryango wa Manase.+ Agace ka Arugobu kari mu karere k’i Bashani ni ko kitwaga igihugu cy’Abarefayimu.
14 “Yayiri+ umuhungu wa Manase yigaruriye akarere kose ka Arugobu+ ageza ku mupaka w’Abageshuri n’Abamakati,+ maze iyo midugudu yose y’i Bashani ayitirira izina rye. Kugeza n’ubu hitwa Havoti-yayiri.*+ 15 Makiri namuhaye i Gileyadi.+ 16 Abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi+ nabahaye kuva i Gileyadi kugeza mu Kibaya cya Arunoni. Umupaka w’igihugu cyabo uva hagati muri icyo kibaya, ukagenda ukagera mu kibaya cya Yaboki. Icyo kibaya ni cyo kibatandukanya n’abakomoka kuri Amoni.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 28:63Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
63 “Nk’uko Yehova yishimiye kubagirira neza kandi agatuma muba benshi, ni ko Yehova azishimira kubarimbura mugashiraho. Muzashira mu gihugu mugiye kwigarurira.
-
-
Yosuwa 13:8-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ikindi gice cy’umuryango wa Manase, uwa Rubeni n’uwa Gadi, batuye mu karere Mose yabahayeho umurage mu burasirazuba bwa Yorodani, nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yari yarahabahaye.+ 9 Bahawe Aroweri+ iri haruguru y’Ikibaya cya Arunoni,+ umujyi uri hagati muri icyo kibaya n’imirambi* yose y’i Medeba kugera i Diboni, 10 n’imijyi yose ya Sihoni umwami w’Abamori wategekaga i Heshiboni kugera ku mupaka w’Abamoni.+ 11 Nanone bahawe i Gileyadi n’akarere k’Abageshuri n’Abamakati,+ bahabwa n’Umusozi wa Herumoni wose n’i Bashani+ hose kugeza i Saleka.+ 12 Bahawe ubwami bwose bwa Ogi w’i Bashani wategekaga Ashitaroti na Edureyi. Yari umwe mu Barefayimu basigaye.+ Abari batuye muri utwo turere Mose yarabatsinze arahabirukana.+
-