-
2 Ibyo ku Ngoma 23:4-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Dore icyo musabwa gukora: Abangana na kimwe cya gatatu cy’abatambyi n’Abalewi bazaba bakoze+ ku Isabato, bazarinda amarembo.+ 5 Abandi bangana na kimwe cya gatatu bazarinda inzu y’umwami,+ abandi bangana na kimwe cya gatatu barinde Irembo ryitwa Fondasiyo, naho abandi bantu bose bazaba bari mu mbuga zombi z’inzu* ya Yehova.+ 6 Ntimuzatume hagira uwinjira mu nzu ya Yehova uretse abatambyi n’Abalewi bazaba bari mu mirimo.+ Abo bo bashobora kwinjira, kubera ko bagize itsinda ryera. Abasigaye bose bazubahiriza itegeko rya Yehova bagume hanze. 7 Abalewi bazakikize umwami impande zose, buri wese afite intwaro ze mu ntoki. Nihagira umuntu winjira mu nzu muzamwice. Muzagumane n’umwami aho azaba ari hose.”*
-