-
2 Ibyo ku Ngoma 23:8-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Abalewi n’Abayuda bose bakora ibyo umutambyi Yehoyada yari yabategetse byose. Nuko buri wese afata abasirikare be bagombaga gukora ku Isabato n’abagombaga kuruhuka ku Isabato,+ kuko umutambyi Yehoyada yari yategetse ko amatsinda+ yari yakoze aguma ku mirimo yayo ntasimburwe. 9 Umutambyi Yehoyada aha amacumu abayoboraga abasirikare ijana ijana,+ abaha ingabo nto* n’ingabo zifite ishusho y’uruziga byahoze ari iby’Umwami Dawidi+ byari mu nzu y’Imana y’ukuri.+ 10 Nuko ashyira abantu bose mu myanya yabo, buri wese afite intwaro ye mu ntoki, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’inzu kugeza mu ruhande rw’ibumoso, hafi y’igicaniro n’inzu, bakikije umwami. 11 Basohora umuhungu w’umwami+ bamwambika ikamba ry’abami ku mutwe, bamushyiraho n’umuzingo wanditseho Amategeko y’Imana.+ Nuko Yehoyada n’abahungu be bamusukaho amavuta bamugira umwami maze baravuga bati: “Umwami arakabaho!”+
-