39 Umutambyi Sadoki akura mu ihema+ ihembe ririmo amavuta,+ ayasuka kuri Salomo.+ Nuko bavuza ihembe, abantu bose bavugira rimwe bati: “Umwami Salomo arakabaho!” 40 Hanyuma abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyirongi kandi bishimye cyane, ku buryo isi yatigise bitewe n’urusaku rwabo.+