-
2 Ibyo ku Ngoma 23:12-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukaga basingiza umwami, ahita aza, abasanga ku nzu ya Yehova.+ 13 Nuko arebye abona umwami ahagaze iruhande rw’inkingi* hafi y’umuryango. Abayobozi+ n’abavuzaga impanda* bari kumwe n’umwami kandi abaturage bose bo mu gihugu bari bishimye+ bavuza impanda, hari n’abaririmbyi bafite ibikoresho by’umuziki, bari bayoboye abandi muri ibyo birori. Ataliya abibonye aca imyenda yari yambaye, arasakuza ati: “Muri abagambanyi! Mwangambaniye!” 14 Ariko umutambyi Yehoyada asohora abayoboraga abasirikare ijana ijana, ni ukuvuga abakuru b’abasirikare, arababwira ati: “Nimumukure mu bantu kandi umukurikira wese mumwicishe inkota!” Umutambyi yari yavuze ati: “Ntimumwicire mu nzu ya Yehova.” 15 Nuko baramufata, bamugejeje ku Irembo ry’Amafarashi ry’inzu* y’umwami, bahita bamwica.
-