-
2 Ibyo ku Ngoma 23:18-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Hanyuma Yehoyada aha abatambyi n’Abalewi inshingano yo kugenzura imirimo yo mu nzu ya Yehova, abo Dawidi yari yarashyize mu byiciro kugira ngo bajye bakora mu nzu ya Yehova, batambire Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro+ nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Mose,+ babikore bishimye kandi baririmba nk’uko Dawidi yabiteguye. 19 Nanone yashyize abarinzi+ ku marembo y’inzu ya Yehova kugira ngo hatagira umuntu wanduye* mu buryo ubwo ari bwo bwose winjira. 20 Nuko ateranyiriza hamwe abayoboraga abantu ijana ijana,+ abanyacyubahiro, abayobozi b’abaturage n’abaturage bose bo muri icyo gihugu maze baherekeza umwami bamuvanye ku nzu ya Yehova. Bamunyujije mu irembo rya ruguru bamugeza mu nzu* y’umwami, bamwicaza ku ntebe+ y’ubwami.+ 21 Abaturage bose barishima. Umujyi wari ufite umutekano kuko Ataliya bari bamwicishije inkota.
-