18 Asa abibonye afata ifeza na zahabu byose byari bibitse mu nzu ya Yehova no mu nzu y’umwami, abiha abagaragu be. Umwami Asa abatuma kwa Beni-hadadi umuhungu wa Taburimoni, umuhungu wa Heziyoni, umwami wa Siriya+ wari utuye i Damasiko, aramubwira ati: