-
1 Abami 22:51Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
51 Mu mwaka wa 17 w’ubutegetsi bwa Yehoshafati umwami w’u Buyuda, Ahaziya+ umuhungu wa Ahabu yabaye umwami i Samariya, amara imyaka ibiri ategeka Isirayeli.
-
-
2 Abami 10:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Hanyuma Yehu yohereza abantu muri Isirayeli hose ngo bahamagare abasenga Bayali, maze bose baraza. Nta n’umwe wasigaye ataje. Binjira mu rusengero rwa Bayali+ bararwuzura, kuva mu ruhande rumwe kugeza mu rundi.
-
-
2 Abami 23:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Umwami ategeka umutambyi mukuru Hilukiya+ n’abandi batambyi n’abarinzi b’amarembo gusohora mu rusengero rwa Yehova ibikoresho byose byakorewe Bayali, inkingi y’igiti*+ basenga n’ingabo zose zo mu kirere.* Abitwikira inyuma ya Yerusalemu mu materasi y’i Kidironi, ivu ryabyo arijyana i Beteli.+ 5 Nuko akuraho abatambyi b’izindi mana, abo abami b’u Buyuda bari barashyizeho, kugira ngo bajye batambira ibitambo ahantu hirengeye mu mijyi y’i Buyuda no hafi ya Yerusalemu, akuraho n’abatambiraga ibitambo Bayali, izuba, ukwezi, amatsinda y’inyenyeri n’ingabo zose zo mu kirere.+
-