-
Kuva 12:30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Nuko Farawo abyuka nijoro, we n’abagaragu be bose n’abandi Banyegiputa bose kandi Abanyegiputa barimo barira cyane kuko nta rugo na rumwe rutari rwapfushije umuntu.+
-
-
Yesaya 37:36-38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 Nuko umumarayika wa Yehova ajya mu nkambi y’Abashuri yica abasirikare 185.000. Abantu babyutse mu gitondo kare basanga abasirikare bose ari imirambo.+ 37 Hanyuma Senakeribu umwami wa Ashuri aragenda, asubira i Nineve+ aba ari ho aguma.+ 38 Igihe yari mu rusengero rw’imana ye Nisiroki ayunamiye, abahungu be, ari bo Adurameleki na Shareseri, bamwicisha inkota+ maze bahungira mu gihugu cya Ararati.+ Nuko umuhungu we Esari-hadoni+ aramusimbura aba ari we uba umwami.
-