-
2 Abami 21:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nanone Manase yishe abantu benshi abahoye ubusa, ku buryo amaraso yabo yayujuje i Yerusalemu, kuva ku ruhande rumwe kugera ku rundi,+ kandi ibyo byiyongeraga ku cyaha yari yarakoze cyatumye abaturage b’i Buyuda bakora ibyo Yehova yanga.
-
-
2 Abami 23:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Icyakora Yehova ntiyigeze areka kurakarira u Buyuda uburakari bwe bumeze nk’umuriro, bitewe n’ibikorwa bibi byose Manase yakoze akarakaza Imana.+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 33:11-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko Yehova abateza abayobozi b’ingabo z’umwami wa Ashuri, bakuruza Manase ibyuma,* bamubohesha iminyururu ibiri y’umuringa bamujyana i Babuloni. 12 Manase amaze guhura n’ibyo bibazo, asaba Yehova Imana ngo amugirire imbabazi kandi akomeza kwicisha bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza. 13 Yakomeje gusenga Imana, yemera ibyo ayisabye, isubiza isengesho rye, imusubiza ku butegetsi i Yerusalemu.+ Hanyuma Manase amenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri.+
-