-
Mariko 6:41Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
41 Afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ amanyagura ya migati ayiha abigishwa be kugira ngo na bo bayihe abantu. Na ya mafi abiri arayabagabanya bose.
-
-
Mariko 8:6-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nuko ategeka abantu kwicara hasi, afata ya migati irindwi, asenga ashimira, arayimanyagura, ayiha abigishwa be ngo bayitange, maze na bo bayiha abantu.+ 7 Nanone bari bafite udufi duke. Nuko amaze gusenga, ababwira ko na two baduha abantu. 8 Bararya barahaga, hanyuma bakusanya ibice by’imigati bisigaye byuzura ibitebo birindwi.+
-