-
2 Abami 16:2, 3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Ahazi yabaye umwami afite imyaka 20, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Ntiyakoze ibishimisha Yehova Imana ye nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+ 3 Yakoze ibibi nk’iby’abami ba Isirayeli,+ anatwika umuhungu we,+ akora n’ibindi bintu by’amahano byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.
-
-
Yeremiya 32:35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Ikindi kandi, bubakiye Bayali ahantu hirengeye mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,*+ kugira ngo bajye bahatwikira abahungu babo n’abakobwa babo babatambira Moleki,+ akaba ari ikintu ntigeze mbategeka+ kandi bikaba bitarigeze biza mu mutima wanjye* ko bakora ikintu kibi nk’icyo, bagatuma Yuda akora icyaha.’
-