-
2 Abami 21:19-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Amoni+ yabaye umwami afite imyaka 22, amara imyaka ibiri ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Meshulemeti, akaba yari umukobwa wa Harusi w’i Yotuba. 20 Yakoraga ibyo Yehova yanga nk’ibyo papa we Manase yari yarakoze.+ 21 Yiganye urugero rubi rwa papa we, akomeza gukorera ibigirwamana biteye iseseme papa we yakoreraga, kandi arabyunamira.+
-