-
1 Abami 7:48-50Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
48 Salomo akora ibikoresho byose by’inzu ya Yehova: Igicaniro+ gikozwe muri zahabu, ameza+ y’imigati igenewe Imana* akozwe muri zahabu 49 n’ibitereko by’amatara+ byari bikozwe muri zahabu itavangiye. Nuko abishyira imbere y’icyumba cy’imbere cyane, bitanu iburyo, ibindi bitanu ibumoso. Acura muri zahabu+ indabyo,+ amatara n’udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi; 50 acura muri zahabu itavangiye ibikarabiro, udukoresho two kuzimya umuriro,+ amasorori, ibikombe+ n’ibikoresho byo kurahuza amakara.+ Acura muri zahabu inzugi z’icyumba cy’imbere,+ ni ukuvuga Ahera Cyane, ibyo zikaragiragaho n’ibyo inzugi z’Ahera+ zikaragiragaho.
-
-
Ezira 1:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Nanone Umwami Kuro atanga ibikoresho byahoze mu nzu ya Yehova kuko Nebukadinezari yari yarabivanye i Yerusalemu akabishyira mu nzu y’imana ye.+
-
-
Daniyeli 5:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Divayi imaze kumugeramo, ategeka ko bazana ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza papa we Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero i Yerusalemu,+ kugira ngo umwami n’abanyacyubahiro be, abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.
-