-
1 Abami 8:63, 64Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
63 Salomo atambira Yehova ibitambo bisangirwa,*+ ni ukuvuga inka 22.000 n’intama 120.000. Uko ni ko umwami n’Abisirayeli bose batashye inzu ya Yehova.+ 64 Uwo munsi byabaye ngombwa ko umwami yeza hagati mu mbuga iri imbere y’inzu ya Yehova, kuko yagombaga kuhatambira ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke n’ibinure byo ku matungo y’ibitambo bisangirwa, kubera ko igicaniro cy’umuringa+ kiri imbere ya Yehova cyari gito cyane ku buryo kitari gukwirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke n’ibinure+ byo ku matungo y’ibitambo bisangirwa.
-