-
1 Abami 1:38-40Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani na Benaya+ umuhungu wa Yehoyada, hamwe n’Abakereti n’Abapeleti+ baramanuka, bicaza Salomo ku nyumbu y’Umwami Dawidi+ bamujyana i Gihoni.+ 39 Umutambyi Sadoki akura mu ihema+ ihembe ririmo amavuta,+ ayasuka kuri Salomo.+ Nuko bavuza ihembe, abantu bose bavugira rimwe bati: “Umwami Salomo arakabaho!” 40 Hanyuma abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyirongi kandi bishimye cyane, ku buryo isi yatigise* bitewe n’urusaku rwabo.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 23:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Igihe Dawidi yari ashaje kandi ari hafi gupfa, yashyizeho umuhungu we Salomo aba umwami wa Isirayeli.+
-