29 Abakomotse kuri Manase+ ni Makiri+ ari we umuryango w’Abamakiri wakomotseho. Makiri yabyaye Gileyadi.+ Gileyadi ni we umuryango w’Abagileyadi wakomotseho.
17Nuko hakorwa ubufindo,*+ abakomoka mu muryango wa Manase+ bahabwa umurage wabo kuko yari imfura ya Yozefu.+ Kubera ko Makiri+ ari we wari imfura ya Manase, akaba na papa wa Gileyadi n’intwari ku rugamba, yahawe i Gileyadi n’i Bashani.+