-
Yosuwa 21:32, 33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Mu karere k’umuryango wa Nafutali bahawe umujyi wo guhungiramo+ wa Kedeshi+ y’i Galilaya n’amasambu yaho, kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Hamoti-dori n’amasambu yaho na Karitani n’amasambu yaho. Yose yari imijyi itatu.
33 Imijyi yose yahawe Abagerushoni hakurikijwe imiryango yabo, ni imijyi 13 n’amasambu yaho.
-