-
1 Ibyo ku Ngoma 26:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Ku irembo ryerekeye iburasirazuba, ubufindo bwerekanye Shelemiya. Bakoreye ubufindo irembo ryo mu majyaruguru, bwerekana umuhungu we Zekariya, wari umujyanama akaba n’umunyabwenge. 15 Ubwo ku irembo ryo mu majyepfo bwerekanye Obedi-edomu. Abahungu be+ ni bo bari bashinzwe amazu yo kubikamo ibintu. 16 Ubwo ku irembo ryo mu burengerazuba, hafi y’Irembo rya Shaleketi, ku muhanda munini uzamuka, bwerekanye Shupimu na Hosa.+ Itsinda rimwe ry’abarinzi ryabaga riri hafi y’irindi.
-