-
2 Ibyo ku Ngoma 2:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Ngiye kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye nyimwegurire ibe iye, njye ntwikira imibavu* ihumura neza+ imbere ye. Nanone iyo nzu izahoramo imigati igenewe Imana,*+ kandi nzajya ntamba ibitambo bitwikwa n’umuriro mu gitondo na nimugoroba,+ ku Masabato,+ ku munsi ukwezi kwagaragayeho+ no mu gihe cy’iminsi mikuru+ ya Yehova Imana yacu. Ibyo bizakorwa iteka ryose muri Isirayeli.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 13:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Buri gitondo na buri mugoroba+ batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro, umwotsi wabyo ukazamuka, bagatwika n’imibavu ihumura neza.+ Imigati igenewe Imana*+ iri ku meza akozwe muri zahabu itavangiye kandi bacana amatara ari ku gitereko cy’amatara+ gikozwe muri zahabu buri mugoroba.+ Dusohoza inshingano Yehova Imana yacu yaduhaye, ariko mwe mwaramutaye.
-