-
1 Samweli 31:8-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ku munsi ukurikiyeho, Abafilisitiya baje kwambura abapfuye ibyo bari bafite, basanga Sawuli n’abahungu be batatu bapfiriye ku Musozi wa Gilibowa.+ 9 Bamuca umutwe, bamwambura n’intwaro ze, bohereza abantu mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo babitangarize+ mu mazu* y’ibigirwamana byabo,+ banabimenyeshe abaturage babo. 10 Hanyuma intwaro ze bazishyira mu nzu ya Ashitoreti, umurambo we bawumanika ku rukuta rw’i Beti-shani.+
-