-
2 Samweli 6:3-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ariko bashyira Isanduku y’Imana y’ukuri ku igare rishya,+ kugira ngo babone uko bayitwara bayikuye mu nzu ya Abinadabu+ yari ku musozi. Uza na Ahiyo, abahungu ba Abinadabu, ni bo bari bayoboye iryo gare rishya.
4 Nuko bakura iyo Sanduku y’Imana y’ukuri mu nzu ya Abinadabu yari ku musozi, Ahiyo aba ari we ugenda imbere y’Isanduku. 5 Dawidi n’Abisirayeli bose bishimira imbere ya Yehova bacuranga ibikoresho by’umuziki by’ubwoko bwose, bibajwe mu giti cy’umuberoshi, inanga, ibindi bikoresho by’umuziki bifite imirya, amashako,*+ ibinyuguri+ n’ibyuma bitanga ijwi ryirangira.+ 6 Bageze ku mbuga ya Nakoni bahuriraho imyaka, bya bimasa biranyerera, Isanduku y’Imana y’ukuri yenda kugwa, nuko Uza arambura ukuboko arayifata.+ 7 Yehova arakarira Uza cyane; Imana y’ukuri imwicira aho+ imuhoye icyo gikorwa cyo kutubaha.+ Apfira aho iruhande rw’Isanduku y’Imana y’ukuri. 8 Dawidi ababazwa cyane no kuba Yehova arakariye Uza. Aho hantu bahita Peresi-uza kugeza n’uyu munsi.
-