-
2 Samweli 6:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Uwo munsi Dawidi atinya Yehova+ cyane maze aribaza ati: “Ubu se koko Isanduku ya Yehova yagera iwanjye ite?”+ 10 Dawidi ntiyashakaga kujyana Isanduku ya Yehova iwe mu Mujyi wa Dawidi,+ ahubwo yayijyanye kwa Obedi-edomu+ w’i Gati.*
11 Isanduku ya Yehova yakomeje kuba mu rugo rwa Obedi-edomu w’i Gati, ihamara amezi atatu kandi Yehova yakomeje kumuha umugisha we n’abo mu rugo rwe bose.+
-