-
2 Samweli 6:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko bakura iyo Sanduku y’Imana y’ukuri mu nzu ya Abinadabu yari ku musozi, Ahiyo aba ari we ugenda imbere y’Isanduku. 5 Dawidi n’Abisirayeli bose bishimira imbere ya Yehova bacuranga ibikoresho by’umuziki by’ubwoko bwose, bibajwe mu giti cy’umuberoshi, inanga, ibindi bikoresho by’umuziki bifite imirya, amashako,*+ ibinyuguri+ n’ibyuma bitanga ijwi ryirangira.+
-
-
2 Samweli 6:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Babwira Dawidi bati: “Yehova yahaye umugisha Obedi-edomu n’ibye byose bitewe n’Isanduku y’Imana y’ukuri.” Dawidi abyumvise ajya kuvana Isanduku y’Imana y’ukuri mu rugo rwa Obedi-edomu, ayizana mu Mujyi wa Dawidi yishimye cyane.+
-