-
1 Ibyo ku Ngoma 16:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko ashyiraho bamwe mu Balewi kugira ngo bajye bakorera Yehova imbere y’Isanduku,+ bamuhe icyubahiro, bamushimire kandi basingize Yehova Imana ya Isirayeli. 5 Asafu+ ni we wari ubayoboye, uwa kabiri akaba Zekariya, hakaza Yeyeli, Shemiramoti, Yehiyeli, Matitiya, Eliyabu, Benaya, Obedi-edomu na Yeyeli,+ bacurangaga ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga.+ Asafu we yacurangaga ibyuma bitanga ijwi ryirangira,+ 6 naho umutambyi Benaya na Yahaziyeli, igihe cyose bavuzaga impanda* imbere y’isanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri.
-