-
2 Samweli 7:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Igihe umwami yari amaze gutura mu nzu*+ ye kandi Yehova akamuha amahoro, akamurinda abanzi be bose bamukikije, 2 yabwiye umuhanuzi Natani+ ati: “Dore njye mba mu nzu yubakishijwe imbaho z’amasederi,+ naho Isanduku y’Imana y’ukuri iba mu ihema.”+ 3 Natani asubiza umwami ati: “Genda ubikore nk’uko ubitekereza, kuko Yehova ari kumwe nawe.”+
-